
Igisikare cya Ukraine cyatangaje ko abasirikare b’Uburusiya basubukuye ibitero byabo ku murwa mukuru Kyiv.
Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka yatangaje kuri Facebook ko “ibintu bikomeye gukomera ku nkengero za Kyiv”.
Uyu avuga ko “nubwo umwanzi ari gutsindwa mu bitero, akomeje kurekura umuriro ku ngabo no ku basivili”, yongeraho ko abarusiya bateganya “kwifatanya n’amatsinda y’ingabo zidasanzwe za repubulika ya Belarus”.
Amafoto y’icyogajuru yatangajwe mu gitondo kuwa kabiri na kompanyi ya Maxar Technologies yerekanye umurongo wa 65km w’imodoka z’intambara z’Uburusiya zerekeza i Kyiv.
Aya mafoto yerekana izi modoka ziri hafi y’umujyi wa Ivankiv, uri bugufi ya Kyiv mu majyaruguru, nk’uko bivugwa na Maxar.
Intumwa z’Uburusiya na Ukraine ibiganiro byazo muri Belarus kuwa mbere nta cyo byagezeho uretse kumvikana ko bakongera bagahura mu minsi iri imbere.
Ni mu gihe izo ntumwa zari mu biganiro, abarusiya bakomeje kurasa ibisasu ku mijyi ya Ukraine irimo Kharkiv, Kyiv, na Chernihiv nk’uko perezida wa Ukraine yabivuze.
Perezida Volodymyr Zelensky yasabye ko Uburusiya buvanwa mu mwanya uhoraho mu nama y’umutekano ya ONU.
Ukraine kandi yatanze ubusabe bwo kwinjira mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi(EU), kandi ibihugu umunani muri 27 bigize uwo muryango byashyigikiye ubusabe bwayo.
Ikigo cya Mastercard gikora ibijyanye no kwishyurana ku isi hakoreshejwe ikoranabuhanga kivuga ko cyahagaritse ‘transactions’ nyinshi zigikoresheje zo mu Burusiya, nk’ingaruka z’ibihano byafatiwe iki gihugu kubera gutera Ukraine.
Ayo makuru yaje mu gihe Amerika, Ubumwe bw’Uburayi, Ubwongereza na Canada byafashe icyemezo cyo gufunga banki zo mu Burusiya ku buryo mpuzamahanga bwo kwishyurana hagati y’amabanki n’ibigo by’imari bwa Swift.
Hagati aho Australia yameye ko izatanga miliyoni $50 mu gisirikare yo gufasha Ukraine.
None kuwa kabiri Minisitiri w’intebe Scott Morrison w’iki gihugu yavuze ko ayo mafaranga azifashihwa mu kubagurira intwaro n’ibindi bikoresho.
Ati: “Turavuga za misile, amasasu, turavuga kubafasha kurwanira ubutaka bwabo muri Ukraine.”