
Abashinzwe kuzimya umuriro bagera kuri 25 bari bafite ibyuma bizimya 10 barwanye n’umuriro kugeza igihe abimukira bimuwe. Bamwe bakomeretse biturutse ku guhura n’umwotsi.
Kugeza ubu icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana gusa byavuzwe ko umuyaga warufite imbaraga nyinshi wahuye n’ inkongi y’umuriro yariri kuri iki kirwa .
Moria ituwe n’abantu bagera ku 13.000 umubare wabibasiwe n’umuriro ushobora gufata , inshuro zirenga enye za bahatuye.
Bivugwa ko guverineri wungirije wa Lesbos, Aris Hatzikomninos, yatangarije radiyo yaho ko iyi nkambi yasenyutse rwose.
Minisitiri w’intebe w’Ubugereki, Kyriakos Mitsotakis, arakora inama yihutirwa kukibazo cy’iyi nkongi y’umuriro kuri uyu wa 3 taliki 9/9/2020 saa 09:30 ku isaha yaho (06:30 GMT).
Umwe mu baturage baho yabwiye BBC ko hafi y’inkambi yose yari imaze gufatwa.
Thanasis Voulgarakis ati: “Uyu n’umuriro wa mbere mbonye, hari amahema make atarafatwa ariko abasigaye mu nkambi nuko ndikuyarebera kure ariko ntibyoroshye ko bari bumere neza.
Iyi nkambi yashyizwe mu kato mu cyumweru gishize nyuma yuko abimukira bapimishije coronavirus. Ubu hari abayigaragaweho 35 bemejwe ko bayirwaye .
Ibiro ntaramakuru by’Abagereki ANA byavuze ko umuriro watangiye nyuma yuko bamwe muri 35 banze kwimukira mu bwigunge n’imiryango yabo, ariko ibi bikaba bitaremezwa.
Umuvugizi wa guverinoma yatangarije televiziyo ya Leta ERT ko hakomeje gukorwa iperereza ku makuru y’umuriro kandi ko ryihutirwa.
Polisi yabujije abimukira bahunga umuriro kwerekeza mu cyambu cya Mytilene.
Umuyobozi w’uyu mujyi yabwiye radiyo yaho ati: “Ni ibintu bitoroshye cyane kuko bamwe mu bari hanze bazaba barikumwe n’abantu banduye coronavirus”.
Itsinda rishinzwe gufasha impunzi Stand by Me Lesvos ryavuze ko ryumvise amakuru avuga ko hari abaturage bateye kandi babuza abimukira kunyura mu mudugudu uri hafi.
Umunyamabanga wa minisiteri ishinzwe abinjira n’abasohoka mu Bugereki, Manos Logothetis, yatangarije ibiro ntaramakuru ANA ati: “Ibiza muri Moria ni byose.”