
Umusore wo mu gihugu cya Nigeria ari mu gahinda gakomeye yatewe n’umukobwa bakundanaga waburiwe irengero nyuma yo kumuha miliyoni 2 z’ama Naira bari gukoresha mu bukwe bwabo bwari bwegereje.
Uyu mukobwa akimara guhabwa aya mafaranga,yahise ajya kugura Visa igitaraganya ,yitegera indege yigira hanze ya Nigeria,umusore asigara mu marira.
Izi miliyoni 2 z’ama Naira akoreshwa muri Nigeria,zari zateganyirijwe kwishyura ibyari kugenda ku bukwe byose ariyo mpamvu umusore yari yayashyize kuri konti y’uyu mukunzi we biteguraga kurushinga kugira ngo atayakoresha nabi ubukwe bakagenda nabi.
Abantu benshi kumbugankoranyambaga muri Nigeria , byumwihariko kuri twitter, bumvishe iyinkuru , banenze uyumusore karahava kubera iki cyizere kidasanzwe yagiriye uyu mukobwa batarashyingiranwa ndetse basaba abasore bose kuba maso.
Umwe yagize ati “Ni gute wizere umuntu ukamubitsa amafaranga menshi wabonye akuvunye?.Nanjye ubwanjye siniyizera iyo mfite amafaranga menshi.
Undi ati “Ni gute wakwizera bigeze aha umuntu mutarabana?.Mujye mwibuka ko n’abagore bacu tutabizera kuri uru rwego.”
Kurundi ruhande ariko hari ababwiye uyumusore ko afite amahirwe kuba atarashyingiranywe n’umukobwa w’umujura nk’uriya.