Umuhanzi Jay Polly yitabye Imana

0
1297

Umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize uburwayi. Jay Polly yari afungiye muri Gereza ya Mageragere akurikiranyweho ibyaha birimo ibyerekeranye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Mu masaha ya nijoro nibwo yarembye, ajyanwa kwa muganga ariko aza guhita ashiramo umwuka. Jay Polly w’imyaka 33 yafunzwe mu kwezi kwa kane uyu mwaka, yari akiburana ategereje gusubira mu rukiko tariki 02/12 uyu mwaka.

Amakuru agera aravuga ko Jay Polly yaba yazize ibiyobyabwenge abafunzwe banywera muri gereza mu buryo butemewe. Ibyo biyobyabwenge ngo ni ibyo baba bikoreye rwihishwa aho bavangavanga ibintu byinshi hakavamo ikiyobyabwenge gikomeye.

Ibyo biyobyabwenge Jay Polly ngo yabisangiye n’abandi babiri bibamerera nabi cyane, abashinzwe gereza bihutira kujyana abo barwayi kwa muganga ariko Jay Polly we ahita apfa, abo babiri bagenzi be bakirwaye ariko batapfuye bakaba ari bo babisobanuye.