Umugore wa Kobe Bryant yahawe impozamarira ya Miliyoni 16$

0
483

Urukiko rwanzuye ko Vanessa Bryant, umugore wa nyakwigendera Kobe Bryant witabye Imana azize impanuka y’indege muri 2020 ahabwa impozamarira ya Miliyoni 16 z’amadolari ya Amerika nyuma yo gutsinda urubanza yeregagamo ubuyobozi bw’umujyi wa Los Angeles ku bwo gushyira hanze amafoto y’umurambo w’umugabo we ubwo Kajugujugu  yari itwaye Kobe yari imaze gukora impanuka.

Madame Vanessa w’imyaak 40 y’amavuko ayvuze ko yashegeshwe bikomeye no kubona amafoto y’umurambo w’umugabo we n’umukobwa wabo Gianna ashyirwa hanze na bamwe mu bapolisi bashinzwe ubutabazi bageze bwa mbere ahabereye impanuka.

Urukiko rwo muri Los Angeles rwemeje ko uyu mujyi ugomba kwishyur auyu mugore impozamarira ya miliyoni 16 bitandukanye na miliyoni 70 yasabye ubwo yatangaga ikirego.

Impozamarira ingaan gutya kandi izahabwa Christopher Chester nawe wabuze umugore we n’umukobwa wabo muri iyi mpanuka.

Mu Gushyingo umwaka ushize Los Angeles yari yemeye kwishyura miliyoni 2,5 z’amadolari ariko Vanessa arayanga.