Ukraine-Russia: Uburusiya burateganya gufata imijyi ibiri ya Ukraine

0
547

Umujyanama wihariye wa perezida wa Ukraine yavuze ko intambara yo mu mijyi y’iburasirazuba ya Severodonetsk na Lysychansk igeze ahateye ubwoba. Oleksiy Arestovych yavuze ko ingabo z’Uburusiya zishobora kuzenguruka mu gihe cya vuba imijyi ibiri ya Ukraine.

Yagize ati, “Uburusiya burigukoresha amagambo y’iterabwoba nk’uburyo bwo kugera ku ntsinzi, nubwo bitaragerwaho.” Bije mu gihe Perezida Volodymyr Zelensky yashinjaga uburusiya gushaka gusenya
agace ka Donbas. Perezida Zelensky yakomeje yaka ubufasha amahanga kugirango babe
bakwihutisha ubufasha bw’intwaro ku ngabo ze.

Ati,” dukomeje gusaba ko intwaro zakwihutishwa kugezwa muri Ukraine.” Kuri ubu uburusiya buhanze amaso uduce twa  Severodonetsk na Lysychansk, bikaba byaribyo birindiro bya nyuma Ukraine yarisigaranye mu ntara ya Luhansk, mu minsi yashize ingabo z’Abarusiya bigaragara ko hari intambwe barimo bagerageza gutera yo kugota ingabo za Ukraine muri ako gace.

Guverineri w’iyi ntara Serhiy Haidai, kuri uyu wa kane, yavuze ko imwe mu midugudu ibiri y’ingenzi yo mu gace k’amajyepfo yamaze gufatwa kandi ko ingabo ziri kurwanira mu gace ka Zolote kuva mu 2014, kuri ubu zirigusabwa kuba zashyira hasi intwaro.

Minisitiri w’umutekano w’ubwongereza yatangaje ko ingabo z’uBurusiya zigiye imbere ho ibirometero bitanu (5Km) zigana mu majyepfo ya  Lysychansk muri iki cyumweru.

Ati, “hari batayo zimwe zo mu ngabo za Ukraine zikuyemo, mu rwego rwo kwirinda kugotwa n’abarusiya, kandi uburusiya nabwo bwihutishije imikorere yabwo muri aka gace bishoboka ko iri bwongeremo ingufu iza nizindi batayo ndetse n’intwaro.”

Ku wa gatatu, Bwana Haidai yavuze ko ibisasu by’Uburusiya “byangije ibikorwa remezo n’imiturire” i Lysychansk Yongeyeho ko Severodonetsk nayo iraswa “buri munsi”, nubwo ingabo z’abarusiya zafashe igice kinini cy’umujyi. Abaturage babarirwa mu magana bakomeje kugwa mu mutego, benshi muri bo bakaba bashaka icumbi mu ruganda rukora imiti ya Azot.