Ubucucike mu mashuri, idindira ry’imishinga nka bimwe mubibazo umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yasanze byugarije urwego rw’uburezi

0
526

Muri raporo umugenzuzi mukuru w’imari ya leta aherutse gushyira ahagaragara yasojwe ku itariki 30 kamena 2021, igaragaza zimwe mu nzego zagaragaje imicungire mibi y’imari ya leta harimo n’urwego rw’uburezi rurimo minisiteri y’uburezi, ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB), ndetse n’ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA).

Muriyi raporo igaragaza ubucucike bukabije mu mashuri aho mw’igenzura ryakozwe mumashuri 87 yo muturere 11 hagaragaye ubucucike burenze n’ubushobozi bw’ishuri ubwaryo. Aho ikigero cy’ubucucike basanze kiri hagati ya 10 na 78 by’abanyeshuri.

Nubwo hakomeje kugaragara ubucucike ntitwirengagize ko leta yashoye amafaranga yo kubaka ibyumba by’amashuri murwego rwo gushyira mubikorwa gahunda y’ u Rwanda y’uburezi bufite ireme. aho imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri 847 ndetse n’ubwiherero busaga 1041 byahagaze nkuko byagaragaye muriyi raporo.

Iyi raporo igaragaza idindira ry’imishinga itandukanye irimo nka gahunda yo gutanga mudasobwa, aho ku rwunge rw’amashuri rwa Rwimpiri, mu karere ka karongi. Aho mukwezi kwa gashyantare 2021 bahawe mudasobwa za Positivo BGH zisaga 150 zifite agaciro ka asaga miliyoni 41,784,000 bya amafaranga y’u
Rwanda zatanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB).

Aho abagenzuzi basanze izo mudasobwa zigifunze mu makarito ntanimwe irakoreshwa n’abanyeshuri ndetse n’abarimu nkuko zari ziteganyijwe gukoreshwa. Ubuyobozi bw’ishuri bwagaragaje ko inzitizi yabayeho aruko abarimu bagombaga kuzikoresha batari bafite amahugurwa ahagije byumwihariko kw’ikoranabuhanga izi mudasobwa zikoresha ryitwa Linex System.

Raporo ikomeza igaragaza mukigo gishinzwe guteza imbere ubumenyi n’ubumenyingiro (WDA), aho hagaragaye ko ikigo kigisha imyuga n’ubumenyingiro Rwanda Polytechnic cyaguze ibikoresho bitigize bikoreshwa kandi bifite agaciro ka amafaranga asaga miliyoni 716.

Aho byagaraye ko ibyo bikoresho byajyanwaga ku mashuri amwe na mwe afite ikibazo cy’amashanyarazi cyangwa ugasanga haguzwe ibikoresho byinshi ugereranyije nibikenewe. Subwa mbere umugenzuzi mukuru w’imari ya leta agaragajwe ibyuho biri mu rwego rw,uburezi, aho uru rwego rukunda kugaragaramo ikoreshwa nabi ry’umutungo wa leta aho no muri raporo ya 2019 byagaragaye.