
Uyu mwuzure wibasiye agace ko mu majyaruguru y’uburasirazuba y’ubuhinde ahitwa Assam.
Ibinyamakuru byo mu buhinde byanditse ko watewe nimvura nyinshi yaguye muri aka gace yinganjemo inkuba ndetse n’ umuyaga mwinshi byatumye abantu barenga 50 bahita bahasiga ubuzima abandi barenga miliyoni 2 bava mu byabo kuri ubu bakaba bari mu nkambi.
Uretse abantu 50 bahasize ubuzima hari kandi n’ inyamanswa 51 zishwe nuyu mwuzure ariko harakorwa 102 ziganjemo ingwe ndetse n’ imvubu kuri ubu zikaba zahungishirijwe mu kandi gace katarimo imvura nyinshi.
Leta y’ ubuhinde yatangaje ko hari ubwato 100 bwoherejwe muri ako gace kugirango bufashe abaturage bo muri ako gace bashobora kuba bakiri mu gace kabashyira mu kaga.
Ibinyamakuru byo mu buhinde kandi bwatangaje ko ibi bikaba bikunze kubaho muri Assam buri mwaka, mu mwaka wa 2019 nabwo uyu mwuzure ukaba warabaye ukura mubyabo abarenze miliyoni mu bihugu bya Bangladesh ndetse na Nepal. Assam na Bahar nizo leta zo mu buhinde zikunda guhura n’ ibibazo byokugira umwuzure ukabije kandi ugahitana abatari bacye.