U Rwanda mu bihugu 10 bya mbere ku Isi muguhangana na Coronavirusi

0
1194

Ikigo cy’ubushakashatsi Lowy Institute cy’i Sydney cyo muri Australia cyashyize u Rwanda kumwanya wa gatandatu mubihugu hafi 100 ku isi birimo kwitwara neza  mu guhangana na Covid-19.

Lowy Institute ivuga ko yashingiye ku bipimo bitandatu ikora ubwo bushakashatsi n’ingereranya ry’ibihugu, ibyo birimo ingano yo gupima iyi virusi ku mubare w’abaturage, imibare y’abandura, imibare y’abapfa, gusesengura amakuru atangwa n’izindi.

Iyi raporo ivuga ko ubishyize hamwe, ibi bipimo byerekana niba ibihugu bihagaze neza cyangwa nabi mu guhangana n’iki cyorezo.

Inyuma ya New Zealand ya imbere – ibindi bihugu bigikurikira ni  Vietnam, Taiwan, Thailand, u Rwanda, Iceland, Australia, Latvia na Sri Lanka nibyo biza mu 10 bya mbere.

Naho ibihugu birimo blazil, mexico,Colombia, iran, na leta zunze ubumwe z’america nibyo bihugu biza kumyanya ya nyuma kuri uru rutonde