U Bufaransa bwahaye U Rwanda miliyari 49.5 z’amayero.

0
1008

Kuri uyu wa Kabiri u Rwanda n’u Bufaransa, byashyize umukono ku masezerano anyuranye afite agaciro ka  miliyoni 49.5.  

Aya masezerano akubiyemo amafaranga azafasha mu kurufasha gukomeza guhangana na COVID19 ndetse no guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Aya masezerano yagezweho binyuze mu kigo cya AFD yashyizweho umukono na Minisitiri w’ Imari n’ Igenamigambi Dr.Uzziel NDAGIJIMANA, na M. Rémy RIOUX, Umuyobozi mukuru w’ ikigo cy’ ubufaransa gishinzwe iterambere AFD  (l’Agence Française de Développement).

Itangazo  rigenewe abanyamakuru kuri aya masezerano ryerekana ko Harimo amasezerano y’inguznayo y’igihe kirekire ya miliyoni 40 z’amayero (asaga miliyari 43 Frw) azanyuzwa mu ngengo y’imari, agenewe ibikorwa byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus no guhangana n’ingaruka zayo ku bikorwa bitandukanye n’imibereho y’abaturage.

Kuri ubu U Rwanda n’u Bufaransa bikomeje kuzamura  umubano wabyo, ndetse ntagihindutse Ikigo Ndangamuco cy’Igifaransa ( Centre Culturel Francophone) mu Rwanda kizafungurwa mbere yuko uyu mwaka wa 2020 urangira.