
Mu gihe bamwe mu bakobwa bageze kigero cyo gushaka bavugako ko bishimiye ko umuco wo gukazanura wacitse, abakurikiranira hafi ibyo kubungabunga umuco bavuga ko nubundi gukazunura ari umuco mubi utari wemewe .
Mu muco w’abanyarwanda bo hambere habagamo byinshi nk’imihango, imigenzo, imiziro n’imiziririzo bitandukanye,ibi usanga bitakirangwa mu b’ubu, cyangwa se bitakiboneka henshi mu Rwanda.
Habagaho kandi n’ibindi bitari rusange mu muco w’Abanyarwanda , ari byo kenshi byitwa “imico”, kuko ari imigenzo mibi iba yaradukanywe n’abantu runaka, itajyanye n’umuco rusange w’abenegihugu. Imwe muri iyo mico, harimo kubandwa, guterekera, kuraguza, gukazanura n’ibindi.
Abakobwa bageze mumyaka yo gushaka mumujyi wa Kigali baganiriye na Royal fm, bahamya ko bishimiye ko imwe muri iyi mico nko gukazanura yacitse cyangwa se itakiboneka henshi mu Rwanda .
Umwe muri bo utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye Royal fm ati “ni ibintu biteye isoni byari gukurura n’undi muco ,kuburyo wari nko gusanga abavandimwe baryamana cg ugasanga umwana w’imfura ni uwa sobukwe . Nibyiza ko byacise kuko sinetekereza ko umwana wawe avutse agasanga yaravutse kuri papa w’uwakabaye papa we ,bitamubuza kuryamana na mushiki we ”
Undi we yagize ati “agaciro kumukobwa kabaga katitahweho kuko bamukoreshaga nkigikoresho cy’umuryango”
Abakurikiranira hafi ibyo kubungabunga umuco bavuga ko nubundi gukazunura ari Umuco wari mubi kandi utari wemewe basaba abakibikora kubireka kuko ari amakosa ,.
Umuyobozi ushinzwe guteza imbere umurage ndangamuco n’umurage ndangamateka mu nteko nyarwanda y’ ururimi n’ umuco Kanyange Godiose yagize ati”Gukazanaura ni kimwe mubyo abakurambere bacu bakoraga ariko ntago bari bose ,kuko habagaho no kubihana ntabwo byari byemewe. Ubungubu nabakibikomeza nibabireke ntabwo aribyiza, ni umuco mubi ni amakosa akomeye kandi twishimira ko bigenda bicika”
Abageze muzabukuru bavugako kuba abantu benshi bamaze guhumuka, no gusobanukirwa imigenzo myiza ikwiye gushimangirwa mu mibereho y’Abanyarwanda no mu muco wabo, biri mubyatumye uyumuco wo gukazanura ugende ukendera .