
Rutahizamu Tuyisenge Jacques yasubukuye imyitozo mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ nyuma y’iminsi ibiri akoze ubukwe, aho yasezeranye imbere y’Imana n’umufashe we, Musiime Rachel Jordin, ku wa Gatandatu.
Tuyisenge usanzwe ari mu ba kapiteni b’Ikipe y’Igihugu ni umwe mu bakinnyi 40 bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent kugira ngo bitegure imikino u Rwanda ruzahuramo na Mali ndetse na Kenya mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
Nyuma yo gutangirana umwiherero n’abandi tariki ya 14 Kanama, Tuyisenge yawuvuyemo ku wa 19 Kanama, ajya gukora ubukwe.
Ku wa Gatanu, tariki ya 20 Kanama ni bwo yasabye anakwa Musiime mu bukwe bwa Kinyarwanda bwabereye mu Murenge wa Ndera muri Gasabo mu gihe bukeye bwaho basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye muri EPR Gisenyi, bakirirwa muri Gorilla Hotel i Rubavu.
Nyuma yo gukora ubu bukwe, Tuyisenge yasubiye mu mwiherero w’Amavubi ku Cyumweru ku mugoroba, tariki ya 22 Kanama 2021, afatwa ibipimo bya COVID-19 bya ‘PCR’.
Tuyisenge Jacques yasubukuye imyitozo ku mugoroba wo ku wa Mbere, yongera gukorana na bagenzi be mu myitozo yarebwe na Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier ari kumwe na Habyarimana Marcel umwungirije.
Ikipe y’Igihugu izahaguruka i Kigali ku wa 28 Kanama saa Saba z’ijoro, yerekeze i Agadir muri Maroc, aho izakirirwa na Mali mu mukino w’umunsi wa mbere wo mu Itsinda E ry’ijonjora rya kabiri, uzaba tariki ya 1 Nzeri 2021.
Nyuma yo kuwukina, Amavubi azagaruka i Kigali bukeye bwaho, yitegure umukino wa kabiri azakiramo Kenya kuri Stade ya Kigali tariki ya 5 Nzeri 2021.
u Rwanda ruri mw’itsinda rimwe na Mali, Uganda na Kenya.