
Kuri uyu wa kane, Impunzi 493 z’ abarundi zabaga mu Rwanda zatahutse mu gihugu cyabo cy’ uburundi.
ku mupaka wa Nemba mu karere ka Bugesera niho binjiriye mu burundi ku isaha ya saa kumi nimwe z’ iminota 30 abambere bari bakandagiye ku butaka bw’ uburundi, aho bakiriwe n’ abategetsi batandukanye ndetse nabaturage benshi.
Royal Fm yaganiriye na Petero Nkurikiye Umuvugizi wa Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ imbere mu gihugu mu Burundi yabanje guha umunyamakuru wacu Fiston Felix Habineza Umwanya muto cyane.
Dore ikiganiro bagiranye:
Umunyamakuru: Mwakiriye mute itahuka ry’ izi mpunzi 493 zivuye mu Rwanda ?
Petero Nkurikiye: Kwakira izi mpunzi ni ibintu twahaye agaciro cyane, kuko haje n’ abaminisitiri babiri n’ abategetsi benshi mu gihugu cyacu iki ni ikimenyetso cy’ uko iki gikorwa ari ikigiciro kinshi, murabona kandi ko hari n’ abanyagihugu benshi baje kubakira ni ibintu rero twahaye agaciro gakomeye, kuko twari rumaze igihe tubitegereje.
Umunyamakuru: Murifuza ko nyuma yo gutahuka kwaba hakurikiraho iki ?
Petero Nkutrikiye: Nkuyu munsi twakiriye abantu barenga 400 bavuye muri Tanzania, mbere yaho gato twari twakiriye abarenga 600 bavuye muri Tanzania, Rero turashaka ko naba bava mu Rwanda twakwakira abantu benshi kuburyo twabakira kabiri mu cyumweru nkuko turi kubigenza ku mpunzi ziri kuva muri Tanzania. Ubu turifuza ko nko kuwa kabiri utaha twakwakira abandi nkaba bataha mu gihugu cyabo.
Umunyamakuru: Mubona Leta y’ u Rwanda ifite ubushake bwo gufasha izi mpunzi gutahuka ?
Petero Nkutrikiye: Yego rwose, kuko naba baje nonaha bahageze baherekejwe n’ abayobozi bakuru mu gihugu cyanyu (Rwanda) ndetse n’ abakozi ba HCR Iki ni ikimenyetso cy’ uko hari ubushake bwa Politike ku ruhande rw’ u Rwanda mu gufasha izi mpunzi gutahuka. Kandi na Minisitiri wacu ushinzwe ubutegetsi bw’ imbere mu gihugu mu ijambo rye yabashimiye cyane nawe wabyumvise.
Umunyamakuru: Murakoze.
Petero Nkutrikiye: Murakoze namwe.
Ku rundi ruhande, Nyuma yo gushyikiriza u Burundi abaturage babwo bari barahungiye mu Rwanda mu myaka itanu ishize , Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabazi, Kayumba Olivier, yavuze ko nta mpunzi zigeze zifatwa bugwate, avuga ko ahubwo byatewe nibihe bikomeye bya Covid19.
Kugeza ubu mu Rwanda haracyabarurwa Impunzi z’ Abarundi ibihumbi 71.