Tunizia: perezida wa Tuniziya Said Kais yakuyeho minisitiri w’intebe anahagarika ibikorwa by’inteko ishinga amategeko

0
1065

Nyuma y’uko iri tangazo risohotse mu ijoro ryo ku cyumweru abaturage buzuye imihanda mu murwa mukuru wa Tuniziya bishimira ibyemezo byafashwe na Perezida w’iki gihugu.

Perezida Saied Kais kandi yakuyeho ubudahangarwa bwabagize inteko ishinga amategeko bose avuga ko azashyiraho Minisitiri w’intebe mushya mu masaha ari imbere kugira ngo igihugu gituze.

Yakoresheje ingamba zidasanzwe z’itegeko nshinga zimwemerera gufata

ubutegetsi bukuru no guhagarika inteko ishinga amategeko mu gihe kitazwi kugeza igihe imirimo isanzwe y’inzego za leta ishobora kugarukira.

Saied Kais yavuze ko bafashe ibi byemezo kugeza igihe amahoro asesuye azagarukira muri Tuniziya ndetse no kugeza igihe abaturage bazongera bakaba umwe.

Iyi myigaragambyo yahuriranye n’umunsi wo kwizihiza isabukuru yimyaka 64 Tuniziya ibonye ubwigenge . Polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso kugira ngo

ihoshe urugomo rw’abigaragambya bageragezaga kurwanya inzego z’umutekano,arinako kandi abatari bacye batawe muri yombi.

iyi myigaragambyo kandi yabereye no mu yindi mijyi myinshi itandukanye, cyane cyane ahitwa Nabeul,Sousse, Kairouan, Sfax na Tozeur.