
Nyuma y’aho Perezida Donald Trump ugiye gusimburwa mu masaha macye na Joe Biden ababariye abantu bari bafungiwe ibyaha bitandukanye barimo Steve Bennon, uyu wabaye umujyanama we ,akaza gutabwa muri yombi umwaka ushize wa 2020 akekwaho ubwambuzi bushukana.
Umuhanga akaba n’umusesenguzi mu by’amategeko Norm Eisen, yagarageje impungenge kuri izi mbabazi za Trump avuga ko ahubwo yaba yibereye mubucuruzi na Bannon bivugwa ko bagiye gushinga ishyaka ryabo. Ibi Norm Eisen yabivugiye kuri CNN ubwo Itangazo ry’izi Mbabazi ryajyaga hanze kuri uyu wagatu riturutse muri White House.
Mumagambo ye yagize ati”Ni ikigaragaza neza ko izi mbabazi za Trump ndetse nizindi yatanze mu myaka 4 amaze kubutegetsi ,zifite ikibazo ubwazo , Bennon ni urugero rwa ba Trump beenshi, azi byinshi cyane kuri we , rero Trump ari gukora ubucuruzi bucecetse yitwaje imbabazi kandi ari kubikorera Bannon muby’ukuri! Irindi banga riri muri izi mbabazi ni ruswa , birashoboka ko Trump yishakira Bannon ,kugirango batangize irindi shyaka..ibyo nibyo birikuvugwa hano Washington”
Steve Bennon yabaye umujyanama wa Trump ubwo yiyamamazaga mu mwaka wa 2016, muri kanama umwaka ushize nibwo yatwe muri yombi akekwaho ubwambuzi bushukana, Byavugwaga ko ashinjwa kubeshya abaterankunga mu gushaka amafaranga yo kubaka urukuta rutandukanya Amerika na Mexique.