
Nyuma y’amasaha macye bitangajwe ko Areruya Joseph yavuye burundu muri Tour du Rwanda 2021, nyuma yo kugira ibibazo by’igare ndetse n’imbwa zo mu maguru, Munyaneza Didier uzwi nka ‘Mbappe’ nawe yamaze kuva muri iri rushanwa nyuma y’impanuka yakoze ubwo bakinaga agace ka gatatu ka Nyanza-Gicumbi.
Uyu munsi nibwo hakinwaga agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2021, Nyaza-Gicumbi, ni ku ntera ya kilometero 171,6.
Ubwo abakinnyi bari bamaze gukora ibilometero 60, uyu mukinnyi yaje kuva mu isiganwa ariko ntabwo higeze hatangazwa icyamukuyemo.
Mbappe avuyemo nyuma ya Areruya Joseph na we ukinira Benediction Ignite na we utarasoje agace k’ejo ka Kigali – Huye.
Uyu mukinnyi yatangaje ko yavuyemo nyuma yo gutobokesha igare inshuro 2 abona atakomeza isiganwa.