
Ikipe y’igihugu ya Brazil yagumanye umudari wa zahabu mu mikino Olempike irikubera i Tokiyo mu buyapanani mu mupira wamaguru mu cyiciro cy’abagabo ,nyuma yo gutsinda Espagne 2-1 mu minota y’inyongera.
Iyi kipe iyobowe na Dani Alves wakanyujijeho mu makipe atandukanye cyane nka FC Barcelona, yafunguye amazamu mu gice cya mbere cy’umukino abifashijwemo na Matheus Cunha, nyuma y’uko Richarlison yari amaze guhusha penaliti.
Espagne yishyuye iki gitego mu ntangiriro z’igice cya kabiri ibifashijwemo n’ishoti riremereye rya Mikel Oyarzabal, mbere y’uko Malcolm atsindira Brazil igitego cy’intsinzi mu minota ya nyuma y’umukino.
Brazil yaherukaga kwegukana umudari wa zahabu muri iyi mikino ubwo yaberaga i Rio do Jeneiro muri 2016, itsinze u Budage kuri penaliti nyuma y’uko iminota yose y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Espagne nyuma yo kuba iya kabiri yegukanye umudari wa Silver, mu gihe uwa Bronze watwawe na Mexique nyuma yo gutsinda u Buyapani ku mwanya wa gatatu mu mukino wabaye ejo.