
Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki, Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 09 Kanama 2020 yahakanye amakuru amwerekeza mu bufatanye na Bruce melodie agaragaza ko abatangaje ko yinjiye muri Label ya Bruce Melodie bamukoze mu ijisho.
Mu ijoro ry’iki Cyumweru, Imwe mu maradio akorera hano mu mujyi wa kigali yanditse kuri konti ya Twitter ivuga ko Umuhanzi The Ben ari kubarizwa muri label ya Bruce Melodie Uyu muhanzi wari usanzwe uba muri Amerika ariko akaba ari mu Rwanda, ashobora kuba yamaze gusinya aya masezerano.
Nyuma y’ibyatangajwe ,The Ben yahise nawe yandika kuri konti ya Instagram ye , avuga ko ntawe utazi ko ariwe muhanzi ‘urenze’ mu Rwanda, ndetse ko kuba amaze iminsi atavuga bitavuze ko ntabyo ahugiyemo.
Yagize ati “Ni njye urenze mu gihugu. Ibyo byose ntawakabigizeho ikibazo. Hari igihe nshyiramo akaruhuko nkaba mpagaze ku ruhande kugira ngo mwese mwishimishe mwarangiza mu gakubagana.”
Akomeza ati “Buri wese unzi arabizi ko mporana urukundo n’ingufu. Ndi Tiger B”. Abafana be n’abakunzi b’umuziki, bavuze ko arikocoye ngo abumva bumvireho.
Umuhanzi Bruce Melodie nawe yahise atangaza ko nta Label afite yasinyishijemo Juno Kizigenza na Kenny Sol ahubwo ko bahuriye mu cyitwa “Igitangaza Music”.
Yongeraho ko The Ben afite izina umuntu wese atagakwiye kuvuga uko yishakiye, arenzaho ko abantu bagomba kubaha amazina abandi bakoreye.
The Ben asanzwe afite Label yitwa Rockhill ibarizwamo umuhanzi Shaffy wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wakunzwe mu ndirimbo “Akabanga”
Bruce melodie Amaze igihe ameze neza ku isoko ry’umuziki abicyesha indirimbo ye “Saa moya” imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 525 kuri Youtube.