Tanzania: Young Africans yirukanye uwari umutoza wayo Cedric Kaze

0
894

Uwahoze ari umutoza wa young Africans Kaze Cedric yirukanywe nyuma y’umunsi wa 23 wa shampiyona ubwo Young yanganyaga Polisi Tanzania  igitego 1-1.

Bamwe mu bakinnyi batari basanzwe babanza mu kibuga bari bagiriwe icyizere na Cedric Kaze kuri uyu mukino.

Barimo; Haruna Niyonzima na Ditram, metacha. Igitego cya Yanga kikaba cyatsinzwe na Fiston Abdulazak ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.

Young Africans yarimaze iminsi yitwara nabi kuko no mu  mukino yaherukaga gukina yatsinzwe na Coastal Union ibitego 2-1 yo muntara ya Tanga mu gihugu cya Tanzania.

Kaze Cedric na batoza bose bari bamwungirije beretswe umuryango harimo umutoza wungirije ,umutoza w’abanyezamu bose bamaze gusohoka muri iy’ikipe ifatwa nkifite abafana benshi muri Tanzania .

Nyuma y’uko Zlatko Klampotic yirukanywe ,Kaze Cedric yaraje atwara igikombe cya Mapinduzi Cup ndetse ndetse akaba ayisize ku mwanya wambere n’amanota 50, aho irusha Simba SC iyikuriye amanota atanu ariko Simba SC ikaba ifite imikino 4 y’ibirarane itarakina.