Tanzania yafatiwe ibihano na Amerika byo kwimwa Visa ku bayobozi

0
857

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Mike Pompeo yafashe umwanzuro wo kwima visa abayobozi ba Tanzaniya, bashinjwa kugira uruhare mu kubangamira amatora yakozwe taliki 28 Ukwakira 2020. Ni umwanzuro wafashwe hasigaye umunsi utagera kuri umwe ngo leta ya Trump isoze Manda.

Pompeo kuri uyu wa kabiri taliki 19 gashyantare 2020 yavuze ko abo bategetsi amazina yabo atashyizwe hanze, ariko bifatiye mu gahanga demokarasi, barakandamiza, banica urubozo abaturage ndetse no kubashyiraho iterabwoba.

Amatora muri Tanzaniya yaranzwemo no guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi, no guhagarika interineti.

Ibiro bya Leta zunze ubumwe za Amerika bishinzwe uburenganzira bwa muntu byavuze ko abategetsi mu batavuga rumwe na Leta bagera ku 150 bafunzwe ku munsi w’itora.

Perezida John Magufuli yatorewe Manda ya kabiri y’imyaka itanu ari ku butegetsi kandi Ishyaka riri ku butegetsi CCM warbonye intebe zihagije muri Leta ku buryo rishobora guhindura itegekonshinga ndetse no kongereza igihe cya Manda yamara ku butegetsi.