
Umuhanzikazi Tanasha Donna wahoze akundana na Diamond Platnumz, yemeje ko uyu muhanzi ukomoka muri Tanzania yamwegereye ngo ajye mu mashusho y’indirimbo ye aherutse gushyira hanze yise ‘Naanzaje’ ariko undi akamwangira.
Nyuma yaho iyi ndirimbo igiriye hanze ,Hanscana wayoboye amashusho yayo yavuze ko Diamond yari yahisemo ko Tanasha ariwe bazakoresha muri iyi ndirimbo gusa Tanasha we abitera utwatsi.
Aganira n’umunyamakuru wa Kiss100 ubwo yari mubagiye gushyigikira Alikiba urikumurika album ye nshya ,Tanasha yemeje ko byabayeho ko koko yanze kujya mumushusho yiyi ndirimbo ariko atifuza kujya muri byinshi.
Ati “ni byo narabyanze ariko nakwifuza kutagira byinshi mbivugaho uyu munsi. Reka wtibande kuri Alikiba na Album ye mugende muyirebe !”
Tanasha Donna na Diamond batandukanye muri Werurwe 2021, ni nyuma y’uko mu Kwakira 2020 bari babyaranye umwana w’umuhungu, Naseeb Jr.