Suez: Ubwato bwari bwaragonze inkombe bwasubijwe mu mazi

0
2463

Ubwato butwara za conteneri bwari bwarahagamye mu bunigo bwa Suez kuva ku wa kabiri w’icyumweru gishize bwavanwemo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Muri iki gitondo nib wo hagaragaye ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’abakozi bari bamaze igihe mu gikorwa cyo gutabara ubu bwato biterera hejuru bamaze kubuvana aho bwari bwahagamye.

Ubu bwato bupima metero 400 z’uburebure bwa Ever Green bwagonze inkombe nyuma y’uko umuyaga uvanzemo umucanga wahushye ugatuma ababutwara Babura inzira.

Inzobere zari ziteze ko iki gikorwa kizamara ibyumweru byinshi ariko mu minsi itandatu cyamaze gukorwa neza.Umuyoboro wa Suez ni umwe mu miyoboro icamo amato menshi manini y’ubucuruzi kuko unyuzwamo 12 ku ijana by’ibicuruzwa byo ku isi.

Ukaba ari umuyoboro uhuza Aziya n’uburayi. Indi nzira amato y’ubucuruzi acamo ni ukumanuka kuri Cap de Bonne Esperance iri ku nkombe za Afrike y’epfo ariko uru rugendo rutwara ibindi byumweru bibiri ugereranije no guca mu Nyanja itukura.

Ubu rero bivuze ko n’andi ashobora gukomeza ibikorwa byayo kuko inzira yafungutse.

Iyi mpanuka yatumye andi mato menshi abura inzira, ibintu byatezaga igihombo cya miliyoni 14 z’amadolar buri munsi.