
Nyuma y’ uko ikipe ya Kiyovu sports imaze iminsi igura abakinnyi batandukanye ikomeje kugenda izana abandi mu rugendo rwo irikwitegura shampiyona y’ umwaka utaha.
Ubu hari amakuru avuga ko bidasubirwaho Kiyovu sports yamaze kugura Rutahizamu ISSA NGENZI uzwi kw’izina (OKACHA) uyu mukinnyi akaba akomoka mu gihugu cy’ u Burundi akina kuri 7 ndetse no 11 uyu mukinnyi yakiniga muri Burundi _Sport_Dynamik .
Iyi ekipe ikaba yarashoje shampiyona iri kumwanya wa 4 muri shampiyona y’Uburundi .
Akaba abaye umukinnyi wa 3 ukomoka mugihugu cy’Uburundi Kiyovu Sports imaze gusinyisha harimo Bigirimana Abed na Ngando Omar .
Iyi ekipe y’Inyamirambo iri muma ekipe yagaragaye kw’isoko ryo kugura abakinnyi muri uyu mwaka
Ikaba ifite gahunda yo guhatanira gutwara igikombe muri bimwe mubikinirwa hano m’u Rwanda.