Siporo: Issa NGENZI (OKACHA) yaguzwe na Kiyovu sports

0
1019

Nyuma y’ uko ikipe ya Kiyovu sports imaze  iminsi igura abakinnyi batandukanye ikomeje kugenda izana abandi mu rugendo rwo irikwitegura  shampiyona y’ umwaka utaha.

Ubu hari amakuru avuga ko bidasubirwaho Kiyovu sports yamaze kugura Rutahizamu ISSA NGENZI uzwi kw’izina (OKACHA)  uyu mukinnyi akaba akomoka mu gihugu cy’ u Burundi  akina kuri 7 ndetse no 11 uyu mukinnyi yakiniga muri Burundi _Sport_Dynamik .

Iyi ekipe ikaba yarashoje  shampiyona iri kumwanya wa 4 muri shampiyona y’Uburundi .

Akaba abaye umukinnyi wa 3 ukomoka mugihugu cy’Uburundi  Kiyovu Sports imaze gusinyisha  harimo Bigirimana Abed na Ngando Omar  .

Iyi ekipe y’Inyamirambo  iri muma ekipe yagaragaye kw’isoko ryo kugura abakinnyi muri uyu mwaka

Ikaba ifite gahunda yo guhatanira gutwara igikombe muri bimwe mubikinirwa hano m’u Rwanda.