
Mu gihe abakiri bato bahamya ko bagenzi babo bakerensa ingamba zo kwirinda covd19, hakaba n’ abumva ko ari ugukabya.
Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko ataringombwa ko iki cyorezo kibanza kwica abakiri bato kugirango abantu bumve ubukana bwacyo.
Bamwe mu rubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka 20 na 35 baganiriye na Royal Fm mumujyi wa kigali, bahamya ko urubyiruko rugenzi rwabo batubahiriza ingambo zo kwirinda icyorezo cya coronavirus nkuko bikwiye,,aho nko kwambara agapfukamunwa babikora birinda ko bafatwa na polisi aho kwirinda ,abandi bakabifata nk’igihuha .
Gatesi Aline (amazina yahinduwe ) yagize ati “ Nkanjye nihereyeho agapfukamunwa nirinze ko polisi yamfata aho kukambara numva ko nirinze , ndabyumva ariko ntago mbikurikiza nyine uko bikwiye ”
Uwingabiye Sabine (amazina yahinduwe ) we yagize ati “ Hari aba bipinga nyine babifata nk’ibihuha cg gukabya ariko hari n’abatabipinga ,udupfukamunwa two baratwambara ariko usanga nko kuma social media bagiye nko kwifotoza ntadufukamunwa ,ntantera. Cyakoze bibuka gukaraba intoki”
Kurundi ruhande Mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije, asaba abanyarwanda bose kwirinda gusuzugura ubukana bw’iki cyorezo ,avuga ko ataringombwa ko kibanza kwica abakiri bato kugirango abantu bumve ubukana bwacyo.
Ati “hari n’undi wigeze gupfa muminsi yashize w’imyaka hafi 30, no mubindi bihugu niba tutari twabagira singombwa ko tubagira kugirango abantu bumve ko ikibazo gikaze. Ariko mubindi bihugu ntawe utazi ko iyindwaraa irikwica n’abakiri bato. Abantu nibumveko iyi ndwara ikaze, tubisubiremo irakaze. Ntihagire umuntu ujya impaka kuri iyindwara ”
Umuyobozi mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) , Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko “ ku Isi muri rusange ,abantu bafite hagati y’imyaka 20 na 40 y’amavuko ,aribo bari kugira uruhare mugukwirakwiza icyorezo cya coronavirus”
Akomeza avuga ko “Aba bakiri bato ngo iyobanduye bayanduza abakuze cyangwa se abasanzwe bafite izindi ndwara bo yabageraho ikabazahaza cyane ”.
OMS iherutse gutangaza ko ikibazo gikomeye bariguhura nacyo ari ukumvisha abakiri bato ubukana bw’iki cyirezo.