
Mu gihe kuri uyu wa mbere hatangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko byagenze neza mu gihugu, ariko ababyeyi basabwa gukomeza gufasha abana babo kurangiza neza ibizamini, kandi bagira uruhare mu kubarinda icyorezo cya covid 19.
Ni ibizamini bikozwe mu gihe n’icyorezo cya Covid19 gikomeje gukaza umurego, aho buri wese asabwa kwitwararira no gushyira mu bikorwa ingamba zose zo guhangana na cyo.
Hirya no hino mu gihugu abanyeshuri bavuze ko bagerageje kwitegura mu buryo bushoboka.
Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine wari mu rwunge rw’amashuri rwa Ruyenzi mu karere ka Kamonyi, yasobanuye ko muri rusange imyiteguro y’ibizamini yagenze neza bijyanye n’ibihe bitoroshye by’icyorezo cya Covid19 igihugu kirimo:
Yagize ati ”Ibizamini byahagereye ibihe abarimu baje gufasha abana bahageze ku gihe ndetse n’abana biteguye. Ku bijyanye n’ibihe bidasanzwe turimo, habayeho kwitegura tugendeye kuri ibyo bihe, abana bicaye umwe umwe, nta gutizanya ibikoresho ngo bitaba intandaro yo kwandura, ubundi ni ugukomeza kubakangurira abasoje ibizamini kwihutira kujya mu rugo, ariko ubutumwa tukabuha ababyeyi ngo bakomeze bababungabunge batandura.”
Abagenzuzi ba za site zikorerwaho ibizamini nabo bavuga ko nta bibazo byagaragaye aho bashinzwe kugenzura, bagashima uburyo inzego zose zagize uruhare mu gutegura ibi bizamini.
Ibyishaka Jean Bosco ashinzwe site y’ibizamini y’Urwunge rw’amashuri rwa Ruyenzi yagize ati ”Dushimishijwe n’ubwitabire kandi dushimishijwe n’uko abana batangiriye ku gihe, nta bana babuze ibizamini, n’abashinzwe kubafasha barabafasha neza nta kibazo, ibyumba abana bakoreramo amadirishya arafunguye, harimu umwuka uhagije.”
Ku bana bagaragaweho n’ubwandu bwa Covid19, ibigo bibafite ku bufatanye n’inzego z’ubuzima, hateganyijwe ibyumba byihariye byo gukoreramo ibizamini.
Umugenzuzi w’ibizamini mu kigo Saint Paul International School Bihozagara Dominique avuga ko hari ubwirinzi bihagije.
”Umwana yaje akurikiza amabwiriza arakaraba, mu cyumba aho yakoreye harimo ameza n’intebe byo kwicaraho no gukoreraho, ariko by’umwihariko hakaba harimo sanitiser, ariko na none umwarimu mu cyumba umugenzura yari yahawe umwambaro yambara twahawe n’ivuriro ritwegereye.”
Kuri aba bana bafite ubwandu bwa Covid19, Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine asobanura ko abakoze ari abatarembye.
Ati ”Ntabwo bajya mu cyumba kimwe n’abandi bana bakora ukwabo, haraba hari umukozi wo ku ivuriro riri hafi y’ishuri, ku buryo abafasha mu buryo bw’imiti mu buryo bw’ubwirinzi. Uko ibizamini biri bufungwe biraba bitandukanye n’ubw’abandi, kuko bisaba kumara iminsi 10 kugira ngo virusi ibe yapfuye, ariko ibi bireba abana batarembye.”
Abanyeshuri babarirwa muri 50 nibo bakoze ibizamini baranduye Covid19.
Muri rusange minisiteri y’uburezi igaragaza ko uyu mwaka abarangije amashuri abanza batangiye ibizamini ari 254.678 mu gihe mu mwaka ushize bari 286.087, ni ukuvuga ko bagabanutseho abagera ku 31.409.