Rwanda: Imbaraga za Twitter mu miyoborere

0
1388

Uru rubuga ruharawe na benshi kuri ubu rurasa n’ urufitiwe ikizere n’ impande zombi  abayobozi n’ abayoborwa ubu ruri kuvugwaho byinshi mu Rwanda.

Mu myaka 3 ishize uru rubuga rwafatwagwa nkurw’ abasirimu n’ abayobozi,  mu mpera z’ umwaka ushize rutangira gukoreshwa cyane n’ ababaza ibigo bya leta n’ inzego zayo nazo zirukoresha ku bwinshi ibitagenda neza,   banabaza impamvu ya services mbi runaka bahabwa.

Ku ikubitiro Polisi niyo yakunze guhatwa ibibazo n’ abarukoresha ariko nayo igasubiza kenshi bigasa nibinyuze abakoresha urwo rubuga rimwe na rimwe.

Ibindi bigo nak WASAC na REG nabyo ntibibura kwitabazwa na benshi basaba ko ibibazo bafite kuri services batanga bikemuka .

Ku ruhande rw’ abarukoresha banafite ababakurikra benshi basanga hashobora kujya hitegwa impinduka zikomeye kuri buri kintu kireba rubanda nyamwishi ziturutse kuri uru rubuga.

Oswald Mutuyezu na Aissa cyiza abanyamakuru ariko bose bakurikirwa n’ ababarirwa mu bihumbi mirongo kuri uru bavuga ko uru rubuga rwabaye undi munzani ku nzego z’ ubuyobozi.

Ubu bigeze aho abarukoresha basaba ko ibibangamiye rubanda bihindurwa bakabihurizaho babivuga kenshi kandi impinduka bashaka zikaba.

Oswald uzi nka Oswakim afite abamukurikira barenga ibihumbi 35, mu kiganiro twagiranye yagize ati : “Twitter ubu ikora akazi kameze nkitoroshi imurika mu batanga services cyangwa abayobozi ku nzego zose, ubu twitter yabaye nka watch dog  kuburyo abakora bose baba bikanga bati abakoresha twitter barimo kundeba ibi rero bituma bakorera mu mucyo, abatazi ko twitter ihari rero ubu nibo iri gutamaza”

Aissa Cyiza nawe afite abamukurikira bagera ku bihumbi 15 yagize ati : “Mu Rwanda kugeza ubu Twitter ntiragira imbaraga ku buyobozi nkuko bimeze ahandi ariko niho tugana ubu ndacyeka ko ubutegetsi bwo kuri twitter ibyo twita twitocracy bizaza rwose kandi ni vuba, ubu ntitwajya mu mihanda ariko twitter kuko ikoreshwa n’ abategetsi benshi ku isi abaturage bahanyuza ibitekerezo ibibazo nakwita nkinkundura ihabereye igatuma abo bategetsi baha agaciro ibivugirwa kuri urwo rubuga aho rero niho mu Rwanda tugana.

Claude Karangwa uzwi nka Mwene karangwa nawe akurikirwa n’ abarenga ibihumbi icumi kuri uru rubuga.

Asanga twitter yaregereje abayobozi abaturage kurusha mbere itaraza, gusa ngo haracyari icyuho yagize ati : “Ntabwo ari abayobozi bose baha agaciro ibitekerezo dutanga kuri twitter cyangwa ibibazo tubabaza, ibyo rwose turabibona ariko ni ikibazo cy’ igihe nkeka ko bizahinduka”

Mugenzi we nawe witwa Karangwa Sewase nawe yatwandikiye ati : “Twitter ni urubaga rukomeye, rwabaye urufunguzo rutugeza ku Bayobozi bakuru, tubagezaho ibitekerezo bigamije kubaka mu gihe hatanzwe ibitekerezo bitabangamiye ituze rya rubanda.”

Uru rubuga rukomeje kwitabirwa nabatari bacye kandi abarusanzweho basa nabarushwana kugira ababakurikira benshi ruherutse kuvugwa cyane mu bibazo byibiciro aho abakoresheje ikizwi nka #hashatag kiswe #RURA4TransportFairness bamaze iminsi igera ku cyumweru basaba ko ibiciro byingendo byasubirwamo.

Ubu ibyo biciro byakuweho.

Abasesengura iby’ imiyoborere bavuga ko hirya no hino ku isi abategetsi bari gushyirwa ku gitutu n’ abakoresha imbugankoranyambaga cyane cyane twitter ndetse hakaba aho bamwe bakora amakosa, gusa bajya inama ko abayobozi baha agaciro amakuru azinyuraho ariko bakayakorera ubusesenguzi buhagije kuko zinyuraho ibitekerezo byingeri zose kandi bikagaragara kuri izi mbuga uko byakabaye.

Habineza Fiston Felix