
Hashize iminsi humvikana itabwa muri yombi rya bamwe mu bayobozi bakomeye mu nzego za leta ndetse n’abandi bakunze kwitwa ibifi binini aho nk’ amakuru aheruka ari avuga ko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko taliki 3 rwataye muri yombi Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, ari nawe washinze Kaminuza ya Christian University of Rwanda ikorera mu Mujyi rwagati ahazwi nka St Paul akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.
Uru rwego kandi rwatangaje ko rwanataye muri yombi Prof Egide Karuranga wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo iherutse gufungwa, akekwaho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro ndetse n’icyenewabo.
Si aba bonyine gusa bafatwa nk’ ibifi binini bavugwa mu manza no gukurikiranwa kuko mu cyumweru gishize aribwo urwego rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko rugikora iperereza kuri dr isaac munyakazi wahoze ari ministre w’uburezi nyuma yuko yeguye ku mirimo ye mu kwezi kwa kabiri biturutse ku buriganya mu mitsindire y’abanyeshuri.
Mu kiganiro na faustin NKUSI umuvugizi w’’urwego rw’ubushinjacyaha yagiranye n’ Umuseke.rw yavuze ko ubu iyi dossier yashyikirijwe urukiko.
Yagize ati: “Areganwa n’uwitwa Gahima na we ukurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa, ikirego cyatanzwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, igisigaye ni uguha umwanya Urukiko kugira ngo ruzayiburanishe.”
Mu minsi ishize kandi nibwo havuzwe urubanza ruremereye mubyamafranga, uru rubanza rurimo Caleb Rwamuganza wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minecofin na Christian Rwakunda wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo nabo batawe muri yombi bakurikiranyweho guhombya leta arenga milliyari 2.ndetse kuri ubu aba bombi urubanza ruracyakomeje.
Iki kirego kivugwamo abakomeye kandi cyatumye ministre w’imari n’igenamigambi amb claver gatete atumizwa nuru rwego rw’ubugenzacyaha mu ibazwa gusa ariko we adafunzwe gusa ariko ari gukorwaho iperereza kubyaha birimoRuswa,no kunyereza umutungo ufitiye rubanda akamaro bifitanye isano n’uru rubanza.
Dominique Bahorera uvugira urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha yabwiye Royal FM ko Amb. Gatete ari gukurikiranywa ariko adafunze.
Undi watawe muri yombi mu minsi micye ishize n’umuyobozi w’ibitaro bya gitwe nshimiyimana philbertn’abandi bantu barindwi batawe muri yombi bakekwaho guhisha amakuru ku mibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ibi byabaye nyuma y’uko mu bitaro bya Gitwe biherereye mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, hamaze kuboneka imibiri 10 bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’aho abaturage batanze amakuru ku byahabereye muri icyo gihe.
Nkuko byumvikanye mu byaha bacyekwaho bamwe muri aba bayobozi bicyekwa ko banyereje umutungo wa leta ufitiye rubanda akamaro abandi ni abakurikiranyweho Ibyaha bifitanye isano na ruswa n’ ibindi.