
Ibi ni ibikomeje gukurikira iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ku wa gatandatu, bikaba bikomeje guteza ibibazo mu mijyi ya Gisenyi na Goma.
Mu ijoro ryacyeye mu mujyi wa Gisenyi abaturage benshi baraye hanze batinya ko inzu zishobora kubagwira kubera imitingito.
Abaturage babarirwa mu magana ku wa kabiri bavuye mu mujyi wa Gisenyi bahungira mu bice bya Ruhengeri na Kigali kubera impungenge batewe n’iyi mitingito.
Muri Gisenyi isoko rirafunze, ubucuruzi bwinshi ntiburi gukora, banki nyinshi zirafunze ndetse ibitaro byimuriye serivisi zabyo zimwe n’abarwayi mu bitaro biri hafi nka Shyira na Ruhengeri ndetse hari n’amashuri abanyeshuri bari kwigira hanze.
Abayobozi bagiriye abaturage inama yo kudakuka umutima,gukomeza kwitwararika, kwirinda ibihuha no kumva amakuru n’inama bagirwa n’inzego zibishinzwe.