RPL- Ferwafa yemeje ko amakipe yemerewe gusimbuza abakinnyi batanu muri shampiyona

0
994

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, ryarangije kwemeza amwe mu mabwiriza mashya azakurikizwa mu mikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere izaba ikinwamo umunsi wa mbere kuri uyu wa gatanu tariki ya 04 Ukuboza 2020.

Igaruka ry’imikino ya shampiyona mu Rwanda nk’ahandi hose ku isi rizazana n’impinduka zitari zimenyerewe mu mikino ya shampiyona ahanini zifite aho zihuriye n’icyorezo cya Coronavirusi kimaze iminsi cyaribasiye isi.

Ferwafa, ivuga ko ikipe zose zizajya zibanza gupimisha abakinnyi n’abakozi bazo mbere ya buri mukino aho mu gihe basanze hari abakinnyi banduye, iyi kipe izajya ikinisha abasigaye bapfa kuba bageze kuri 16 barimo umunyezamu umwe.

Uretse ibi, Ferwafa yatangaje ko n’abana batoragura imipira bazajya babanza gupimwa, mu gihe ngo buri kipe izaba yemerewe kuzana abandi bantu 10 ku kibuga ngo babe bakurikirana umukino.#

Ku bijyanye n’abasimbura, Ferwafa nko mu yandi marushanwa y’umupira w’amaguru, na bo ngo bazemererwa gusimbuza abakinnyi 5 bigakorwa mu byiciro bitarenze bitatu, uretse igihe ikipe yasimbuje abakinnyi mu karuhuko k’igice cya mbere.

Shampiyona ikaba iri butangire kuri uyu wa gatanu aho imikino yose itandatu iteganyijwe izakinirwa mu ntara, mu gihe imikino amakipe ya As Kigali na APR FC yagombaga gukina yo yasubitswe kubera ko aya makipe azaba ari mu marushanwa nyafurika kuri uyu wa gatandatu.

Gahunda y’umunsi wa mbere wa shampiyona

Kuwa Gatanu tariki ya 4 Ukuboza 2020

AS Muhanga vs Etincelles FC (Muhanga, 15h00’)

Marines FC vs Gorilla FC (Umuganda Stadium, 13h00’)

Rutsiro FC vs Rayon Sports (Stade Umuganda, 15h30’)

Mukura VS vs SC Kiyovu (Huye Stadium, 15h00’)

Sunrise FC vs Gasogi United (Nyagatare, 15h00’)

Espoir FC vs Bugesera FC (Rusizi, 15h00’)