
Ku nshuro ya kane Royal FM yagaruye weekend y’ umuziki udahagaragara utangwa naba Djs beza kandi ba mbere mu gihugu.
Umuyobozi w’ ibiganiro kuri Royal Fm Musinga Daziz avuga ko iyi gahunda igamije ko abantu bisanzura detse bakanaryoherwa na weekend muri ibi bihe ibikorwa byo kwidagadura bisa nibyahagaze.
Ku ikubitiro kuri uyu wa gatanu abaDj barimo DJ MALLICK, DJ MAXX , DJ CASPI, SELEKTA COPAIN na DJ MUSINGA Nibo bari buvangavange imiziki guhera i saa moya za mu gitondo kuri uyu wa Gatanu.
Tubibutse ko Ibirori nkibyo bya #Ultimatelockdownweekend bigaruka buri weekend yanyuma isoza ukwezi.
AMAFOTO





