
Umutwe witwaje intwaro RED Tabara ukunze kuvugwa mu mirwano yo mu burasirazuba bwa Repubilka ya Demokarasi ya Kongo, ariko uzwi ko ugizwe cyane n’abarwanyi b’Abarundi wemeje ko uri kurwana n’ ingabo za Leta.
Uwo mutwe uravuga ko ari wo umaze iminsi ugaba ibitero hirya no hino mu Burundi nubwo bitavugwa ku mugaragaro nkuko bitangazwa na BBC.
Mu itangazo uwo mutwe washyize ahagaragara, uravuga ko uharanira ko habaho amatora yisanzuye, abahunze igihugu bose bagataha kandi ngo ntihagire umuntu wicirwa ubusa.
Uyu mutwe kandi uvuga ko bahisemo gufata ibirwanisho kugirango basubize uburundi mu maboko y’ abrundi ubwabo kandi bose, bavuga kandi ko bashaka gukuraho ubutegetsi bwa Ndayishimiye.
Ubuyobozi bw’ uyu mutwe kandi buvuga ko ubu abarwanyi buyu mutwe bari mu burundi kandi ko aribo bari kurwana n’ igisirikare cya leta.
kugeza ubu Leta y’ uburundi ntacyo iratangaza kuri aya makuru.