Kenya: Perezida yasimbuje Minisitiri w’ Imari ushinjwa ruswa.
2019-07-24 Amakuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, ibiro bya Perezida wa Kenya byasohoye itangazo rivuga ko Hon. (Amb.) Ukur Yatani Kanacho yasimbuye ku mwanya wa Minisitiri w'imari Henry Rotich ushinjwa ibyaha birimo ruswa no kunyereza umutungo wa leta.

Uyu muyobozi mushya yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe abakozi ba Leta.

Kuwa Kabiri w'iki cyumweru ni bwo Henry Rotich n'abandi bayobozi bakuru bagejejwe imbere y'ubutabera ngo biregure ku byaha baregwa bifitanye isano n'amafaranga arenga miliyoni 600 z'Amadorali y'Amerika zari zigenewe kubaka ingomero ebyiri, ingomero kugeza n'ubu zitarubakwa.

Itangazo rya Perezidansi ya Kenya rikaba rivuga ko impinduka zakozwe mu buyozi zigamije kuziba icyuho cy'Abayobozi bakiri gukurikiranwa n'urukiko ku byaha bashinjwa, bityo ko imirimo yo itaba igomba guhagarara.

Nyuma yo kurekurwa ejo hashize, Henry Rotich n'umwungirije bari bategetswe gutanga miliyoni 15 z'Amashilingi ya Kenya buri umwe, amafaranga yo kugwatira ngo bajye bitaba urukiko bibaye ngombwa.

Mu kiganiro Royal Fm yagiranye na Andrine Kilemi, umunyamakuru wa Tv47 yo muri Kenya uri gukurikirana iyi nkuru, yatubwiye ko mu bindi aba bayobozi bategetswe n'urukiko ari ukutagera hafi y'ibiro byabo batari kumwe n'umupolisi ngo badasibanganya ibimenyetso.

Perezida wa Kenya yakunze kumvikana avuga ko igihugu cye kitazihanganira ruswa n'ibyaha bifitanye isano na yo, gusa benshi bakunze gusaba ko birenga ifatwa ry'abacyekwaho ibi byaha, ahubwo bakanabihanirwa by'intangarugero.

Hon. (Amb.) Ukur Yatani, Minisitiri w'Imari mushya.

Yanditswe na Mutanganshuro Lavie

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.
Now on

Royal FM - 94.3

The Heartbeat of Kigali

Current track
TITLE
ARTIST

Background