Tanzaniya: Perezida John Magufuli yasabye abagore kwirekura bakabyara.
2019-07-11 Amakuru

Mu rwego rwo gufasha ubukungu bw' igihugu ayoboye kwiyongera, Perezida John Pombe Magufuli yasabye abagore kwirekura bakabyara abana benshi.

Mu magambo ye yagize ati "Mu gihe ufite abaturage benshi, wubaka ubukungu. Ni yo mpamvu ubukungu bw'Ubushinwa ari bunini cyane. Ndabizi ko ba bandi bakunda kwifata bazinubira aya magambo yanjye. Mwirekure, bo mubareke bifate".

Perezida Magufuli akaba yongeyeho ko uretse ubukungu bw’Ubushinwa bwatejwe imbere no kugira abaturage benshi, n’Ubuhinde na bwo ngo ni uko.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzaniya banenze aya magambo, aho bavuze ko iki gihugu gisanzwe gifite umubare w’abaturage ukura ku kigero cyo hejuru.

Imibare yo mu 2016 yerekana ko Tanzaniya ifite abaturage miliyoni 55, aho umubare w’abana bavuka ku mugore umwe ari batanu.

Mu mwaka ushize wa 2018 na bwo Magufuli yanenze ibikorwa byo kuboneza urubyaro, aho yavuze ko abagore baboneza urubyaro ari abanebwe batinya inshingano zo kwita ku bana babo.   

Yanditswe na Habineza Fiston Felix 

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.
Now on

Royal FM - 94.3

The Heartbeat of Kigali

Current track
TITLE
ARTIST

Background