GICUMBI: UMUNYAMAKURU WA RADIO1 NA TV1 YABUZE.
2019-07-18 Amakuru

Amakuru y'ibura ry'umunyamakuru wa TV1 na Radio1 Constantin Tuyishimire yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki 18 nyakanga 2019.

Kuwa kabiri nibwo Tuyishimire constantin aheruka kuvugana n’ ubuyobozi bwa Radio na Tv 1, nyuma yaho bakaba batarongeye kumubona ku murongo wa telephone Kugeza ubu.

Umwanditsi mukuru w'iki gitangazamakuru Olivier Ngabirano yabwiye Royal fm ko akeka ko Constantin TUYISHIMIRE ntakintu gifitanye isano n’ akazi yaba yarakoze cyamushyira  mu kaga.

Yagize ati: “Ni inkuru zisanzwe akora kuko asanzwe akora Inkuru buri munsi, ariko sinavuga ngo ni iyihe nkuru yaba ifitanye isano no kubura kwe twashingiraho tuvuga tuti yabuze kubera iyi nkuru kuko Inkuru akora ni nyinshi”

Olivier Ngabirano avuga Kandi ko kuri uyu wa Gatatu aribwo umugore wa Tuyishimire  yagejeje ku rwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha (RIB) iby'iki kibazo.

Ku ruhande rwa RIB umuvugizi w'uru rwego Modeste Mbabazi yatubwiye ko aya makuru bayazi kandi ko bakimara kumenya aya makuru bahise batangira iperereza kuri ubu rikaba rigikomeje.

Constantin TUYISHIMIRE ni umunyamakuru wa TV/Radio 1 ukorera akazi ke mu Ntara y’ amajyaruguru akaba yaracumbitse mu karere ka Gicumbi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.
Now on

Royal FM - 94.3

The Heartbeat of Kigali

Current track
TITLE
ARTIST

Background