Perezida Kagame na Perezida Museveni barahana ibiganza i Luanda.
2019-07-12 Politiki

Kuri uyu wa Gatanu biteganyijwe ko muri Angola habera inama iri buhuze Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni wa Uganda ndetse na Félix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).

Kuwa Gatatu w'iki cyumweru ni bwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola yatangaje ko Perezida João Lourenço ari we watumije iyi nama.

https://twitter.com/angola_Mirex/status/1149029167721263105

Nubwo benshi bitaye cyane ku guhura kwa Perezida Kagame na Perezida Museveni kubera umwuka mubi uri hagati y’ibi bihugu muri iyi minsi, Minisiteri y’Ububanyi n’ Amahanga ya Angola ivuga ko iyi nama iri bwige by’umwihariko ku bibazo by’umutekano mu karere ibi bihugu byose biherereyemo.

Kuva mu 2017 hari umwuka mubi mu mibanire y’u Rwanda na Uganda.

Abakurikiranira hafi politike yo mu karere bavuga ko abayobozi b’ibi bihugu byombi ari bo bonyine batanga igisubizo gikwiye kuri iki kibazo.

Mu mpera z'ukwezi kwa mbere k'umwaka ushize Abayobozi b'ibihugu byombi bagiranye ibiganiro muri Libiya.

Yanditswe na Habineza Fiston

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Ubutumwa bwawe...imana ibibafashemo rwose!
Now on

Royal FM - 94.3

The Heartbeat of Kigali

Current track
TITLE
ARTIST

Background