Kaminuza ya Mt Kenya yahawe ibikoresho by’agaciro ka miliyoni zirenga 183 Frw, birimo 5 bipima Kanseri.
2019-07-12 Amakuru

Kuri uyu wa Kane, Prof Simon Gisharu washinze Kaminuza ya Mount yahaye ishami ryayo ryo mu Rwanda ibikoresho by’ishuri bifite agaciro k’ibihumbi magana abiri by’Amadorali y’Amerika, ahwanye n’arenga gato miliyoni 183 Frw.

Bimwe mu bikoresho byahawe iyi kaminuza birimo ibipima virusi zitandukanye zirimo Epatite na Sida, ibipima umuvuduko w'amaraso, ibipima kanseri, n'ibindi byinshi bibarizwa hacye mu Rwanda, nko mu bitaro bikomeye.

Ibi bikoresho bizifashishwa n’abanyeshuri biga mw'ishami y’Ubuforomo (Nursing), abiga mw'ishami ryo gupima ibizami byo kwa muganga (Medical Laboratory), ndetse n’abiga mw'ishami ry'Ubuvuzi Rusange (Public Health).

Umuyobozi wa Mount Kenya University Rwanda, Prof Edwin Odhuno, ni we washyikirije ibi bikoresho aya mashami mu kimbo cya Prof. Gicharu utari mu Rwanda.

Ubwo bahabwaga ibi bikoresho, Dr Connie Mureithi uyobora ishami ry’Ubuforomo muri iyi Kaminuza yavuze ko bizafasha abanyeshuri kwiga neza.

Yagize ati “Muri ibi bikoresho harimo ibikoreshwa n’ikoranabuhanga ku buryo umwarimu ashobora kwifashisha kamera areba uko abanyeshuri bakora n’igihe batari kumwe, maze nyuma bahura akabakosora”.

Dr Connie yongeyeho ko no kwibeshya kw’abanyeshuri ntacyo bizatwara, kuko batazaba bitoreza ku muntu ahubwo bazitoreza ku bikoresho bikozwe mw’ishusho y’umuntu.

Perezida w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza, André Gitembagara, yatubwiye ko ibi ari ibikoresho bigezweho bigiye kuzamura uyu mwuga.

Yagize ati “Ntabwo bazajya kwigira ku murwayi, ahubwo bafite ibyo bigiraho bihagije ku buryo bazajya gukora ku murwayi twizeye ko ibyo bize bifite ireme”.

Gitembagara akaba yongeyeho ko ibikoresho nk'ibi yari aherutse kubibona muri Singapore, aho yari yitabiriye inama.

Umwarimu witwa Tuyishime Eric waganiriye na Royal FM, yatubwiye ko hari amasomo atajyaga yigishwa muri iyi kaminuza kubera ibikoresho bidahagije, ariko ngo kuri ubu azajya yagishwa ubwo babonye abikoresho nkenerwa.

Yanditswe na Mutanganshuro Lavie.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.
Now on

Royal FM - 94.3

The Heartbeat of Kigali

Current track
TITLE
ARTIST

Background