Libiya: Igihugu cyayogojwe n' abanyamahanga bivanze muri politike yacyo
2019-07-11 Politiki

Hari Inyandiko yakozwe na Komisiyo idasanzwe iri gukurikirana ibibazo bya politike n’imvururu ziri muri Libiya, mu nyandiko zayo ikaba ivuga ko isanga uruhuri rw' ibibazo biri muri Libiya bifite umuzi ku banyamahanga bivanze muri politike y’iki gihugu.

Iyi komisiyo yashyizweho n'Umuryango w'Ubumwe bw’Afurika  ngo ikurikirane ibibazo bya politike ndetse n' imvururu ziri muri Libiya.

Ibikubiye muri iyi nyandiko isa nka raporo yakozwe na  Komisiyo Idasanzwe byabonywe n’ Ibiro Ntaramakuru byabongereza,Reuters,  ubwo Abakuru b’ibihugu bya Afurika bari mu nama I Niamey muri Niger mu minsi ishize.

Iyi komisiyo kandi yasabye ko hashyirwaho komite yakwigira mu mizi iki kibazo, ikabamo n’abantu bo mu Muryango w' Ubumwe bw’Afurika ndetse n' Umuryango w’Abibumbye.

Nubwo bimeze gutya ariko, ntawuremeza ko iyi Komisiyo igiye gusaba ko hakoherezwa ingabo ngo zijye kubungabunga amahoro muri iki gihugu cyabaye isibaniro ry’ intambara kuva Khadafi yakurwa ku butegetsi ndetse akicwa. 

Kugeza ubu raporo y'iyi Komisiyo ntirajya hanze ku mugaragaro.

Abakurikiranira hafi politike yo mu gace k’Abarabu bavuga ko kohereza abasirikare bo kubungabunga amahoro muri Libiya atari cyo gisubizo ku bibazo iki gihugu gifite.

Mu minsi ishize muri iki gihugu hadutse intambara bundi bushya na n’ubu igikomeje, ubwo Leta iyobowe na Minisitiri w' Intebe Fayez al-Serra, yatangazaga ko yakoze ibitero by'indege mu gace kigaruriwe n’abarwanyi b' umutwe wa Libyan National Army (LNA) uyobowe na Jenerali Khalifa Hafta.

Yanditswe na Fiston Felix Habineza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.
Now on

Royal FM - 94.3

The Heartbeat of Kigali

Current track
TITLE
ARTIST

Background