Bwa mbere Ubushinwa bugiye kwitabira Expo Rwanda
2019-07-10 Amakuru

Urugaga rw’Abikorera, PSF, ruvuga ko mu bishya by’Imurikagurishwa mpuzamahanga ribura iminsi mike ngo ritangire, harimo ko hari abamurikabikorwa bazaturuka mu bihugu bitanu bitari bisanzwe byitabira iri murikagurishwa. Ubushinwa ni kimwe muri ibi bihugu.

Imurikagurishwa mpuzamahanga rizwi cyane nka Expo risanzwe rihuriza hamwe abamurikabikorwa baturutse mu bihugu bitandukanye byo kw’isi, aho abacuruzi baryitabira bahamya ko ribafasha kwigiranaho no kubaka ubushuti.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na Royal FM, Eric Kabera ushinzwe Itumanaho n’Imenyekanishabikorwa muri PSF, yavuze ko nta bamurikabikorwa bakiraga bava mu Bushinwa.

Yagize ati “Ubu ngubu dufite ibihugu bishya birenga bitanu bizaza kumurika, harimo nk'Ubushinwa. Nta bamurika twabonaga baturuka mu Bushinwa, ariko uyu mwaka bazaboneka."

Ibindi bihugu bishya bizitabira Expo igiye kuba ku nshuro ya 22 ni : Benin, Ivory Coast, Madagascar na Indonesia. Expo 2019 izitabirwa n'ibihugu 25 muri rusange.

Kabera kandi yabwiye Royal FM ko kuri ubu hashyizweho itsinda ryihariye rizafasha abanyamahanga bazitabira Expo 2019 mu rwego rwo kunoza serivise zitangirwa mu Rwanda, cyane ko ngo bajyaga bahura n’ibibazo runaka bakabura ubafasha.

Yagize ati “Hari ikipe yashyizweho izajya ifasha abanyamahanga ku kabazo kose: umuriro wabuze,amazi, ashobora no kuba ashaka kujya mu Mujyi ariko atahazi… ibyo byose ni uburyo bwo kureba uko twatanga serivise nziza ku banyarwanda, ariko noneho no ku banyamahanga baza mu Rwanda.”

PSF ivuga ko aho bamurikira na ho haguwe, kuva ku bibanza(stands) 700 kugera kuri 903, mu rwego rwo guhaza abamurika ibikorwa byabo cyane ko na bo ngo bahora biyongera.

Expo 2019 izatangira tariki 22 Nyakanga 2019, isoze tariki 11 Kanama 2019. Izitabirwa n’abamurikabikorwa barenga 500.

Yanditswe na Mutanganshuro Lavie

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.
Now on

Royal FM - 94.3

The Heartbeat of Kigali

Current track
TITLE
ARTIST

Background