Mugo mu Biryogo -Ikiganiro na CIP Umutesi
2019-07-29 Amakuru

Ikiyobyabwenge kizwi nka Mugo kimaze iminsi kivugwa cyane mu Mujyi wa Kigali cyane cyane mu bahanzi, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP UMUTESI Marie Goretti, yabwiye Royal fm ko iki kiyobyabwenge kiri mu bikomeye bigaragara muri Kigali aho ngo kiganje cyane mu gace kazwi nka Biryogo, mu karere ka Nyarugenge.

CIP UMUTESI avuga ko mu Mujyi wa Kigali hagaragara ibiyobyabwenge byo mu rwego ruhambaye birimo: Cocaine, Heroine, rwiziringa, Shisha n’ urumogi. Polisi kandi yongeraho ko hari n'ibiyobyabwenge byoroheje bigaragara muri Kigali birimo inzoga z’inkorano.

Abajijwe niba koko Mugo atari ikibazo gikomeye, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali avuga ko ihari kandi ifite ubukana kuko iri mu rwego rw’ ibiyobyabwenge bihambaye.

Yagize ati “Mugo ni yo bita Heroine, ni ikiyobyabwenge gikomeye cyane. Bakinywa babanje kugicana, bakanywa bahumeka umwuka wacyo, ariko hari n’abakitera”.

Zimwe mu ngaruka zo gukoresha Mugo zirimo: kubura ibitotsi, kubura ubushake bwo kurya, gucika intege z’ umubiri no kugaragaza ibimenyetso byo gutakaza ubwenge.

Abakoresha iki kiyobyabwenge kandi bibaviramo no kurwara indwara zo mu mutwe.

Polisi y’ Igihugu ivuga ko igihangayikishijwe no guhishirana kukigaragara mu bakoresha ibi biyobyabwenge, aho ngo biri mu bigituma bitarandurwa burundu.

Yanditswe na Habineza Fiston Felix

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.
Now on

Royal FM - 94.3

The Heartbeat of Kigali

Current track
TITLE
ARTIST

Background