RRA: Umusoro ku mutungo utimukanwa si mwinshi
2019-08-07 Amakuru

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro(RRA) kiranyomoza abavuga ko umusoro ku mutungo utimukanwa ari mwinshi, aho kivuga ko uyu musoro atari umwihariko w’u Rwanda gusa.  

Muri iki cyumweru iki kigo cyatangije ibikorwa byo kwandikisha umutungo utimukanwa kubasoreshwa bose bayifite.

Ibi bikaba biri gukorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa itegeko ryatowe umwaka ushize rigena inkomoko y’ imari n’ umutungo by’ inzego z’imitegekere y’ igihugu zegerejwe abaturage.

Kwandika iyi mitungo kandi bikaba byitezweho gutuma izi nzego zishobora kwihaza mu ngengo y’ imari ntizongere gukenera amafaranga aturuka muri Leta.

Nubwo bimeze gutya ariko hari abaturage bakunze kumvikana bavuga ko iyi misoro ibaremerera.

Pascal Niyongira utuye mu karere ka Kicukiro yabwiye Royal FM ko abona umusoro ku mutungo utimukanwa ari mwinshi kuko ngo imwe mu mitungo isorerwa nta n’amafaranga iba yinjiza.

Yagize ati:“ikibanza cyangwa ibibanza dusorera byinjiza iki ko ahubwo umuntu aba arindiriye ubushobozi ngo yubake. Kandi bisora menshi pe!”

Ku kibazo cy’uko uyu musoro uri hejuru, ubuyobozi bwa RRA bubihakana buvuga ko yashyizweho habanje kurebwa uko bikorwa no mu bindi bihugu birimo n’ibyo mu karere.

Bizimana Ruganintwali Pascal, Komiseri Mukuru wa RRA, ati:”kuvuga ko ari munini mu by’ukuri biragoye, kuko hari ubushakashatsi bwabanje gukorwa. Ntabwo ari umusoro u Rwanda rwihariye kuko kw’ isi yose uyu musoro ibaho, rero ntabwo twavuga ko ibyacu biri hejuru kuko ibyo abandi bakoresha ni byo twagendeyeho natwe tugena ibipimo byacu.”  

Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’Igihugu ifite mu nshinganzo inzego zibanze yo ivuga ko njyanama zigira kandi zizakomeza kugira uruhare mu ishyirwaho ry’ uyu musoro.

Nubwo hari abavuga ko umusoro ku mutungo utimukanwa uri hejuru, hari abandi bavuga ko ari wo muzi w’ibikorwa remezo bigezweho by’aho batuye birimo imihanda n’ibindi.

Uyu musoro utangwa na nyir’umutungo hashingiwe ku mikoreshereze y’awo ari yo: inyubako zo guturamo uvanyemo icumbi ry’umuryango, inyubako z’ubucuruzi, iz’inganda n’izindi, ubutaka bwo kubakwaho, ndetse n’ubutaka bw’ubuhinzi n’ubworozi burengeje hegitari(ha) ebyiri.

Umusoro ku mutungo utimukanwa umenyekanishwa ndetse ukishyurwa bitarenze tariki 31 Ukuboza buri mwaka.

Yanditswe na Habineza Fiston Feli

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.
Now on

Royal FM - 94.3

The Heartbeat of Kigali

Current track
TITLE
ARTIST

Background