Rayon Sports yatangije igikorwa cyo kwandika abafana

0
2184

Rayon Sports, yatangije uburyo bwo kwandika abafana binyuze kuri telefoni ngendanwa, mu rwego rwo kumenya umubare nyawo w’abafana bayo.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki 26 gashyantare 2021 ku biro by’iyi kipe, Kimihurura mu mujyi wa kigali.

Perezida wa Rayon sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko “Buri wese yashyiriweho uburyo bworoshye bwo  kwiyandikisha hifashishijwe ikoranabuhanga anyuze kuri *702#, agakurikiza amabwiriza. Ubikoze yishyura 300 Frw agahabwa nimero ye imuranga.”

Ubu buryo bukaba bwemera ko umuntu yakandikisha mugenzi we, aho buri mufana ahita ahabwa nimero imuranga mubikorwa byose byiy’ikipe.

Mu biyandikishije bwa mbere harimo kapiteni wa Rayon Sports, Rugwiro Herve, Mugisha Gilbert na Sugira Ernest bayikinira, Uwimana Abdul na Mbusa Kombe Billy bahoze bakinira iyi kipe, abafana Rwarutabura na Malaika.

Captain Rugwiro yambimburiye abandi kwiyandikisha
Rutahizamu sugira yari yitabiriye iki gikorwa