
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga kizasubukura imirimo yacyo ku wa 04 Kanama 2020, ariko hagasuzumwa ibyiciro by’ibinyabiziga byihariye.
mu itangazo Polisi yasohoye ibinyujije kurubuga rwayo rwa twitter umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP Jean Bosco KABERA yavuze ko ibinyabiziga bigenewe gutwara abantu muburyo byishyuza aribyo ama bisi,ama minibisi.
Hamwe n’ibinyabiziga binini bitwara ibintu aribyo amakamyo akurura(remorques),makuzungu (semi-remorques),amakamyo afite imitambiko itatu(3)no kuzamuka ndetse n’amufuso.
Ikomeza ivuga ko abantu bari barishyuye ndetse bakanahabwa gahunda (rendez-vous) yo gusuzumisha ibinyabiziga byabo yuko ikigo gisubika imirimo muri Werurwe 2020 aribo bazahabwa amahirwe ya mbere kandi ntibishyuzwe bundi bushya.