
Umukuru w’Ubufaransa Emmanuel Macron yakubiswe irushyi mu maso ari mu rugendo rw’igihe gito mu majyepfo ashyira ubusirazuba bw’Ubufaransa.
Muri video irimo guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, Macron agaragara arimo agana kuri bariyeri mu rugendo yararimo muri Tain-l’Hermitage , hanze y’Umujyi wa Velence.
Umugabo yambaye umupira w’icyatsi kijimye akubita ikofi perezida Macron mu maso mbere y’uko abacunga umutekano w’umukuru w’iguhugu bajya hagati.
Abagabo babiri bafashwe bashinjwa ibyo byabaye, nk’uko bivugwa n’ibinyamakakuru byo mu Bufaransa.
Bivugwa ko uwo mugabo yumvikanye avugira hejuru ngo “muvane Macron aho” igihe yakubitaga umukuru w’igihugu, kandi ngo “Montjoie, Saint-Denis”, ijambo ryakoreshwaga ku rugamba mu Bufaransa mu cyahoze ari ingoma y’Ubufaransa, byibutsaga icyapa cy’Umwami Charlemagne.
Muri iyo video Macron yasubiye akanya gato kuri iyo bariyeri ibyo bimaze kuba arongera aganira n’abaturage.
Kugeza ubu umwirondoro n’icyateye uwo mugabo gukora ayo mahano ntibiramenyekana neza. Ubutegetsi bw’aho bwavuze ko we n’undi muntu barimo kugenzwaho icyaha muri gendarmrie , nk’uko biri mw’itangazo ryavuzwe mu nkuru y’ibiri ntaramakuru AFP.
Umunyamakuru umwe wo mu Bufaransa yanditse kuri twitter ko abashinzwe umutekano bahise bakaza umutekano ku mihanda ya Valence nyuma yo gukubitwa iryo kofe.