
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere hari hatangajwe ko Perezida wa Tchad Idris DEBY Itno yongeye gutsindira indi mandat ya 6 mu matora yabaye tariki ya 11 Mata 2021, ariko ku bw’amahirwe make ntazayobora iyi manda kuko yamaze gupfa azize ibikomere by’amasasu nyuma yo kurasirwa ku rugamba mu cyumweru gishize.

Aya makuru yatangajwe ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki ya 20 Mata 2021 n’umuvugizi w’igisirikare cya Tchad General Azem Bermandoa Agouna kuri Television y’igihugu ahita yemeza ko igihugu kigiye kuyoborwa by’agateganyo n’umuhungu wa Idris Deby, General Mahamat Kaka w’imyaka 38 wari usanzwe ayobora umutwe udasanzwe w’ingabo zarindaga Perezida.
Uyu muvugizi yavuze ko igihugu cyinjiye mu nzibacyuho, ubundi mu gihe kitarenze amezi 18 hakazategurwa amatora.
Ibi binyurnaye n’ibyo itegeko nshinga rya Tchad riteganya kuko mu ngingo yaryo ya 81 rivuga ko mu gihe Perezida adashoboye gukomeza imirimo ye, umuyobozi w’Inteko ishinga amategekoa ri we ufata inshingano
hagategurwa amatora mu gihe kitarenze iminsi 90.
Kuri benshi ntibisanzwe ariko Idris Deby yarashwe mu cyumweru gishize ari ku rugamba. Aha yari yagiye gusura ingabo ziri mu ntambara n’inyeshyamba ziharanira impinduka muri Tchad zimaze igihe zifite ibirindiro mu misozi ya Libya, mu majyaruguru ya Tchad.
Aha ni ho yarasiwe none yazize ibikomere yahakuye.
Mu busanzwe, uyu muyobozi wari warahawe ipeti rya Marshal, yakundaga kwimanukira ku rugamba iyo igihugu cyabaga kiri mu ntambara.
Perezida w’u Brafaransa Emmanuel Macron yahise atangaza ko abuze umuntu w’umunyamurava kandi wari inshuti ye.
Deby yafatwaga nk’inkingi ya mwamba mu kurwanya iterabwoba muri burengerazuba bwa Afrika.
Marshal Idriss Deby Itno agiye kuyobora Tchad muri mandat ya 6, aho yageze ku butegetsi mu 1990 ahiritse Hissène Habré bari barakoranye igihe kinini abifashijwemo na Libya ya Muammar Gadafi.
Mu 2006 yakuyeho umubare ntarengwa wa manda
umukuru w’igihugu yemerewe.