Perezida Ndayishimiye ntiyitabiriye inama yahuje abaperezida bo mu karere.

0
776

Amakuru ajyanye n’ iyi nama yemejwe n’ ibiro by’ umukuru w’ igihugu Village urugwiro byanditse kuri twitter ko Pereizda Kagame yitabiriye iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibiro by’ umukuru w’ igihugu byemeje ko iyi nama yayobowe na Félix Tshisekedi Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo , ikaba yitabiriwe kandi na Perezida wa Angola João Lourenço na Yoweri Museveni de Ouganda.

Perezida w’ uburundi Evaritse Ndayishimiye ntiyigeze yitabira iyi nama ndetse ntiharamenyakana niba hari intumwa muri iyo nama byari biteganyijwe ko yiga ku mutekano wo mu aka karere muri rusange.

Umuvugizi wa ibiro by’ umukuru w’ igihugu mu burundi Jean-Claude Karerwa Ndenzako yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa gatatu mu burundi ko iyo uburundi buba buri bwitabire iyi nama yatumijwe na Félix Tshisekedi bakagombye kuba babizi.