Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Intumwa zoherejwe na Perezida w’Uburundi

0
1114

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ku Gicamunsi  cyo kuri uyu wa Mbere yakiriye mu Biro bye Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo mu Burundi, Amb. Ezéchiel Nibigira, bagirana ibiganiro.

Ni ibiganiro byibanze ku kurushaho kunoza umubano w’Ibihugu byombi.

Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yanditse ko iri tsinda ryagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida Évariste Ndayishimiye.

Yakomeje iti “Ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.’’

Ibi biganiro byitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent n’Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi.

Byabayeho nk’indi ntambwe mu gushimangira icyerekezo cyo kuzahura umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ibihugu bimaze igihe birebana ay’ingwe.