P. Rusesabagina yajuririye icyemezo cy’ urukiko cyo gufungwa iminsi 30 y’ agateganyo

0
922

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Rusesabagina Paul afungwa mu gihe cy’iminsi 30 kandi agafungirwa muri gereza, nyuma y’uko bigaragaye ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha 13 birimo iby’iterabwoba ashinjwa.

Nyuma yo gusoma uyu mwanzuro Rusesabagina waruhagaze hagati y’abamwunganira yahise avuga ko ajuririye ikemezo cy’urukiko.

Yagize ati: “Ndashaka kumenyesha urukiko ko najuririye iki cyemezo”

Mu iburanisha riheruka, ubushinjacyaha bwari bwasabye ko afungwa by’agateganyo na ho abunganizi be basaba ko yafungurwa by’agateganyo.

Kuwa mbere  w’iki cyumweru nibwo Paul Rusesabagina yagiye mu rukiko hamwe na bamwunganira mu mategeko ubwo yaburanaga kw’ifunga ni fungurwa ryagateganyo .

Ahagana saa yine nibwo imodoka ya RIB yo mubwoko bwa Van isanzwe itwara imfungwa yari itwaye Paul Rusesabagina yamugejeje  kurukiko rw’ibanze rwa kagarama ndetse hari harindiwe umutekano kuburyo bukomeye.

Hari abashinzwe umutekano benshi bari bari impande zose, abitabiriye urubanza bose   mbere yuko  binjira mu rubanza babanje gupimwa COVID-19 ndetse bahabwa ibisubizo.

Paul Rusesabagina ubwo yajyaga mu rubanza yagaragawe yambaye ikoti rya kake ariko ririmo karokaro ntoya ,ipantalo ya kake,ishati yumweru n’ inkweto zumukara.

Uyu mugabo wimyaka 66  yitabye urukiko kugirango aburane kwifunga ni fungurwa byagateganyo Urukiko rwatangiye rusoma umwirondoro we , ndetse Umucamanza amusomera ibyaha akekwaho.

Umuburanira mu mategeko Me Rugaza David yahise  atanga imbogamizi iya mbere avuga ku  bubasha bw’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Yavuze ko urukiko rw’aho umuntu yari atuye arirwo rufite mu nshingano kuburanisha imanza z’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Urukiko rumaze gusesengura inzitizi zatanzwe, rwavuze ko kuba Rusesabagina yarafatiwe mu Murenge wa Nyarugunga, rusanga ari ahantu hari mu ifasi y’urukiko, bityo ko rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza rwe mu ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rutegeka ko iburanisha rigomba guhita rikomeza

Me Emeline Nyambo wunganira Rusesabagina, yavugiye mu rukiko ko umukiliya wabo akekwaho ibyaha akaba agifatwa nk’umwere bityo ko yakurikiranwa ari hanze kuko ari ryo hame.

Yavuze kandi ko Rusesabagina arwaye, bakaba bifuza ko yarekurwa, Urukiko rukaba rwagena ahantu atagomba kurenga nk’Umurenge akajya yitaba mu gihe cyose akenerewe.

Kuri iyi ngingo, Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko bushaka ko aburana afunzwe kuko kubera uburemere bwibyaha akurikiranyweho.

yahawe umwanya, Paul  Rusesabagina avuga ko ibyaha akekwaho yabiganiriyeho n’inzego zibishinzwe mu Bugenzacyaha, mu rwego rw’iperereza ndetse ko yatanze igisubizo kuri buri kibazo.

Yahise anavuga ko yifuza kuzabigarukaho mu gihe iburanisha ryaba ritangiye mu mizi.