“One Song One Nation” Indirimbo ya mbere ya Joe iri mu nzira.

0
1881

Joseph HABINEZA wamenyekanye cyane kwizina rya Joe yatangaje ko agiye gusohora indirimbo, Joe Habineza ni umugabo w’imyaka 56 yavutse  taliki 03/ukwakira /1964 mu karere ka Kamonyi akaba yaramenyekanye mu mirimo inyuranye ya Leta yakoze irimo no kuba Ministiri wa siporo n’ umuco.

Joe HABINEZA kurubu ni umuyubozi wa Radiant Yacu Ltd yatangaje ko agiye gusuhora indirimbo aho yasohoye amafoto ari muri studio ndetse anayashyira no kumbuga nkoranyambaga ze ariko bamwe bakaba bagize urwenya ko ari gutebya.

Mu kiganiro yagiranye  na Igihe.com dukesha iyi nkuru Amb. Habineza yagize ati “Nibyo ndi gukora indirimbo yitwa One Song One Nation, ivuga ko Abanyarwanda twese turi umwe, turi kumwe, ihuje ubutumwa na gahunda ya #Turikumwe dufite muri Radiant Yacu Ltd.

Amb. HABINEZA yagize ati indirimbo narayikoze yaranarangiye ngo ategereje ko abantu bamwereka ko babyishimiye ubundi agahita ayisohora.

Habineza kandi ntiyashatse gutangaza ijyana indirimbo yakoze irimo yanakomeje avuga ko nubwo abantu byabatangaje ariko kuririmba aribintu yakunze kuva cyera akiri umwana.  yabajijwe niba azahita akomerezaho gukora umuziki muri rusange, Amb. Habineza yagize ati” Byaba ari bibi se? abantu banyeretse ko bayikunze bakansaba n’izindi najya nyuzamo nkayikora da.”

Ni nyuma yuko yaje kwinjira muri politiki aho yabaye Minister w’umuco na siporo muri Nzeri 2004  kugeza Gashyantare 2011 numugabo wavuzwe cyane mwitangaza makuru  kubera imyitwarire ye yakemwangaga ho nabenshi kugeza ubwo kumbunga nkoranyambaga hacicikanye amafoto arikumwe nabana babakobwa bakiri bato bimukoraho cyane kuburyo yahise yegura ava mumirimo ye  yo kuba minisitiri  nyuma yongeye kugirirwa ikizere yoherezwa guhagararira u Rwanda muri Nigeria kuva 2011 kanama  kugeza 2014 Nyakanga.

Janet UMUTUZO