Jacob Desvarieux, uri mubacuranzi ba gitari babahanga Isi yari ifite ,akaba kandi umwe batangije itsinda rya ‘Kassav’ yitabye Imana kuri uyu wa gatanu tariki 30 nyakanga 2021 aguye mu bitaro bya ‘CHU de Guadeloupe’ mu bufaransa yishwe na Coronavirus.

Muminsi ishize nibwo uyu musaza yari yabitswe ari muzima aho ibitangazamakuru bitandukanye byavugaga ko  ko ashobora kuba yahitanywe n’iki cyorezo n’ubundi icyakora itsinda rya Kassav’ nyuma ryasohoye itangazo   kuwa 18 Nyakanga 2021, rihinyuza ayo amakuru.

Jacob Desvarieux wari  usanzwe afite uburwayi bwa “Diabète” ari mu batangije Kassav’ mu myaka yo mu 1970. Iri tsinda rizwi cyane guhera mu 1979, rifite ubuhanga bwihariye mu njyana ya Zouk. Aho Imyaka 42 ishize  rikunzwe bikomeye ndetse ibihangano byaryo binyura ab’ingeri zose.

Urupfu rwa Jacob Desvarieux  rwabababaje abantu bingere zose by’umwihariko abakunzi ba Kassav n’abandi banyamuziki bagenzi be barimo nk’umunyasenegali ufatwa nk’umwi mubanyabigwi mumuziki wa afuriki bakiriho (living legend) Youssou Ndour wanditse kuri twitter  ati” Afurika na muzika byatakaje umwe mubambasaderi bakomeye biturutse mubihangano bye….. ruhurkira mumahoro  nshuti

Jacob Desvarieux yitabye Imana ku myaka 65 .