
Gusa kuba gukuramo inda ari icyaha imbere y’Imana,impungenge ko bishobora kumpanuka zishobora kuvamo ,nizimwe mumpamvu , bamwe mubakobwa bo mumujyi wa Kigali batanga mu gukurumo inda byemewe n’amategeko ,ibi ni mugihe hari itegeko ryemerera abakobwa n’abagore gukurirwamo inda .
Mahirwe Diane waganiriye Royal FM yagize ati:”Umwana ukiri muto utarageza imyaka 18 we ntakibazo bayimukuriramo ariko ntabwo nibaza ukuntu umukobwa w’imyaka 22 kuzamura yayikuramo gute se? njyewe sibyemera kuko ubundi gukuramo inda mbifata ko ari icyaha imbere y’Imana “.
Karangwa Vanessa yagize ati:”numva itegeko ryemerera gukuramo inda ritagakwiye kubaho kuko gukuramo inda nicyaha imbere y’imana n’umuntu uba watangiye kuremwa uba wambuye ubuzima rero njyewe sinemeranya nir’itegeko cyane ko bishobora nokukuviramo izindi ngaruka”.
Abakurikiranira hafi ibyubuzima bwimyororokere babavuga ko hakagombye gukomeza gukorwa ubukanguramabaga mu rwego kumenyekanisha iri tegeko n’ ibyiza ryaryo.
Kandi basaba ko abashaka gukurirwamo inda muri ubu buryo bajya bihutira kugisha inama.
Uyu Sengoga Christophe umukozi ni ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango utegamiye kuri leta ukora ibikorwa by’ ubuzima HDI yagize ati :” Mbere yuko atakereza kunyura inzira y’ubusamo byaba byiza agize umuntu abaza cyangwa akagisha inama umuturanyi cyangwa undi umuntu akamubaza niba hari uburyo bwemewe n’amategeko cyangwa akamubaza niba hari uburyo amategeko yemera kuburyo yajya kwa muganga bakamufasha kuko ikibazo gihari kugeza ubu n’ubukangurambaga abaturage ntabwo babizi cyane cyane abacyeneye iyo serivise kandi bakayibonye ntibamenyako amategeko abibemerera.”
Amategeko y’u Rwanda ateganya ibihano ku muntu wese wakuyemo inda,ariko ashyiraho n’uburyo bikwiriye gukorwamo ku buryo bititwa icyaha kandi budashyira mu byago uyikurirwamo.
Itegeko rihana gukuramo inda mu mategeko y’u Rwanda ryemerera uwafashwe ku ngufu, uwashyingiwe ku gahato, uwabyaranye n’uwo bafitanye isano ndetse n’uwo ubuzima bwe n’ubw’umwana buri mukaga gukurirwamo inda mu gihe bikozwe numukozi ubifitiye ububasha.